Zab 50:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi ni iya Asafu.
Imana y'imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze,
Ihamagaye isiuhereye aho izuba rirasira,
Ukageza aho rirengera.

2Kuri Siyoni ahoubwiza butagira inenge,
Ni ho Imana irabagiraniye.

3Imana yacu izaza ye guceceka,
Imbere yayoumurirouzakongora,
Umuyagaw'ishuheriuzayigota.

4Izahamagara ijuru ryo hejuru,
N'isi na yo kugirango icireubwoko bwayourubanza.

5Iti “Munteranirizeho abakunzi banjye,
Basezeranishije nanjye isezerano ibitambo.”

6Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo,
Kuko Imanaubwayo ari yo mucamanza.
Sela.

7“Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga,
Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ndaguhamiriza,
Ni jye Mana, Imana yawe.

8Sinkugayira ibitambo byawe,
Ibitambo byawe byokeje biri imbere yanjye iteka.

9Sinzakura impfizi mu rugo rwawe,
Cyangwa isekurumemu biraro by'ihene zawe.

10Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye,
N'inka z'ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.

11Nzi inyoni n'ibisiga byose byo ku misozi,
Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye.

12“Iyaba ngira inzara sinakubwira,
Kuko isi n'ibiyuzuyeari ibyanjye.

13Mbese aho narya inyama z'amapfizi,
Cyangwa se nanywa amaraso y'ihene?

14Utambire Imana ishimwe,
Uhigure Isumbabyoseumuhigowawe.

15Kandiunyambaze ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago,
Nzagukizanaweuzanshimisha.”

16Arikoumunyabyaha Imana iramubazaiti
“Wiruhiriza iki kuvugaamategeko yanjye,
Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,

17Ubwo uri inyangaguhanwa,
Ukirenza amagambo yanjye?

18Ukoubonyeumujurawishimira kubanana we,
Kandiufatana n'abasambanyi.

19“Ushyira ibibi mu kanwa kawe,
Ururimirwawe rukaremauburiganya.

20Wicarauvuganabi mwene so,
Ubeshyera mwene nyoko.

21Ibyourabikora nkakwihorera,
Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose.
Ariko nzaguhanambishyire imbere y'amaso yawe,
Uko bikurikirana.

22“Nuko mwa bibagirwa Imana mwe,
Mutekereze ibi kugirango ne kubashishimura,
Hakaburaubakiza.

23Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza,
Kandiutunganya ingeso ze,
Nzamwereka agakiza k'Imana.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>