Zab 52:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijweubwenge.

2Yayihimbye ubwo Dowegi Umwedomu yagendaga akabwira Sawuli ati “Dawidi yaje kwa Ahimeleki.”

3Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa?
Imbabazi z'Imana zihoraho iteka.

4Ururimirwawe ruhimba ibyo kurimbura,
Ruhwanye n'icyuma cyogosha gityaye,
Wa nkozi y'uburiganya we,

5Ukunda ibibiukabirutisha ibyiza,
No kubeshyaukakurutisha kuvugaibitunganye.
Sela.

6Wa rurimiruriganya we,
Ukunda amagambo yose arimbura.

7Nawe Imana izagutsemba iteka,
Izakujahura ikuvanemu ihema ryawe,
Ikurandure igukuremu isi y'ababaho.
Sela.

8Abakiranutsi bazabireba batinye,
Bamusekebati

9“Dore uyu ni weutagiraga Imana igihome kimukingira,
Ahubwo yiringiragaubutunzi bwe bwinshi,
Akikomereza gukoraibyaha.”

10Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw'Imana,
Niringira imbabazi z'Imana iteka ryose.

11Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze,
Nzategerereza izina ryawe imbere y'abakunzi bawe,
Kuko ari ryiza.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>