Zab 53:1-7 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mahalati. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijweubwenge.

2Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.”
Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwaurunuka,
Nta wukoraibyiza.

3Imana yarebye abantu iri mu ijuru,
Kugirango imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana.

4Bose basubiyeinyuma,
Bose bandurijwe hamwe,
Nta wukoraibyiza n'umwe.

5Mbese inkozi z'ibibi nta bwenge zifite,
Ko barya abantu banjye nk'uko baryaumutsima,
Kandi ntibambaze Imana?

6Aho ngaho bahagiriyeubwoba bwinshi ari nta mpamvu,
Kuko Imana yashandaje amagufwa y'uwagerereje ngo agutere,
Wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye.

7Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,
Imana nisubizayoubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago,
Ni bwo Abayakobo bazishima,
Abisirayeli bazanezerwa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>