Zab 54:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijweubwenge.

2Yayihimbye ubwo ab'i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”

3Mana, nkirisha izina ryawe,
Uncirishirizeurubanza imbaraga zawe.

4Mana, umva gusenga kwanjye,
Tegeraugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.

5Kuko abanyamahanga bampagurukiye,
N'abanyarugomobashatseubugingo bwanjye,
Batashyize Imana imbere yabo.
Sela.

6Dore Imana niumutabazi wanjye,
Umwami ari mu ruhande rw'abaramiraubugingo bwanjye.

7Azitura inabi abanzi banjye,
Ubarimbure ku bw'umuravawawe.

8Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,
Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.

9Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose,
Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>