Zab 55:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijweubwenge.

2Mana, tegeraugutwi gusenga kwanjye,
Ntiwirengagize kwinginga kwanjye.

3Nyitahounsubize,
Kwiganyira bintera gukorahirya no hino, bikanihisha,

4Ku bw'ijwi ry'umwanzi,
Ku bw'agahato k'abanyabyaha,
Kuko banteza amakuba,
Bakangenzanyaumujinya.

5Umutimawanjyeurambabaza cyane,
Ubwoba bwinshi bunguyehonk'ubw'ūtinyaurupfu.

6Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho,
Gukangarana kuramiranije.

7Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk'inuma,
Mba ngurutse nkaruhuka.

8Dore mba ndorongotaniye kure,
Nkarara mu butayu.
Sela.

9Mba mpungiye vuba mu buhungiro,
Nkikingaumuyagaw'ishuherin'umugaru.”

10Mwami,ubamireuyoberanye indimi zabo,
Kuko nabonyeurugomono kurwana mu mudugudu.

11Ku manywa na nijoro bigendagenda hejuru y'inkike zawo,
Kandi gukiranirwa n'igomwa biri hagati yawo.

12Gukoraibyaha kuri hagati yawo,
Agahato n'uburiganya ntibiva mu nzira zo muri wo.

13Siumwanzi wantutse,
Mba narabashije kwihangana,
Cyangwauwanyangaga si we wanyirase hejuru,
Mba naramwihishe.

14Ahubwo ni wowe uwo duhwanye,
Uwo twagendanaga, incuti yanjye y'amagara.

15Twaganiraga tunezerewe,
Tukagendagendana n'iteraniro mu nzu y'Imana.

16Urupfu rubatungure,
Bamanuke bajye ikuzimubakiri bazima,
Kuko gukoraibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo.

17Jyeweho nzambaza Imana,
Uwiteka azankiza.

18Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y'ihangu,
Nzajya muganyira niha,
Na we azumva ijwi ryanjye.

19Yacunguriyeubugingo bwanjye amahoro,
Kugirango batanyegera,
Kuko abandwanyaga ari benshi.

20Imana izanyumva ibacishe bugufi,
Ni yo ihora yicaye ku ntebe y'ubwamiuhereye kera kose,
Sela.
Izacisha bugufiabadahindurwa ntibubaheImana.

21Wa muntu yaramburiyeamaboko kubuzaabo babanaga amahoro,
Yahumanije isezerano rye.

22Akanwa ke kanyereraga nk'amavuta,
Arikoumutimawe wibwiraga intambara gusa.
Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo,
Ariko yari inkota zikūwe.

23Ikoreze Uwitekaumutwaro wawe na we azakuramira,
Ntabwo azakundiraumukiranutsi kunyeganyezwa.

24Ariko wowe Mana,uzabamanuriramu rwobo rw'irimbukiro,
Abicanyi n'abariganya ntibazacagasa iminsi yo kubahokwabo,
Ariko jyeweho nzajya nkwiringira.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>