Zab 57:1-12 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.”Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumoahunze Sawuli.

2Mana, mbabarira mbabarira,
Kukoubugingo bwanjye buguhungiraho.
Ni koko mu gicucu cy'amababa yawe ni ho ngiye guhungira,
Kugezaaho ibi byago bizashirira.

3Ndatakira Imana Isumbabyose,
Imana inkorera byose.

4Izatuma iri mu ijuru inkize,
Ubwo ūshaka kumiraazantuka,
Sela.
Imana izohereza imbabazi zayo n'umuravawayo.

5Ubugingo bwanjye buri hagati y'intare,
Ndyama hagati y'abakaumuriro.
Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n'imyambi,
Ururimirwabo ni inkota ityaye.

6Mana, wishyire hejuru y'ijuru,
Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.

7Bateze ibirenge byanjye ikigoyi,
Umutimawanjye wiyunamiriye.
Bacukuyeubushyaimbere yanjye,
Babugwamoubwabo.
Sela.

8Mana,umutimawanjyeurakomeye,
Umutimawanjyeurakomeye,
Ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe.

9Wa bwiza bwanjye we, kanguka,
Nebelu n'inanga nimukanguke,
Nanjyeubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke.

10Mwami, nzagushimira mu moko,
Nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga,

11Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru,
Umuravawaweugeramu bicu.

12Mana, wishyire hejuru y'ijuru,
Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>