1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.”Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu.
2Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera?
Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z'ukuri?
3Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu,
Urugomorw'amaboko yanyu ni rwo rubanza muciramu gihugu.
4Abanyabyaha batandukanywa n'Imanauhereye ku kuvukakwabo,
Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya.
5Ubusabwe bwabo buhwanye n'ubw'inzoka,
Bameze nk'impoma y'igipfamatwi yiziba amatwi,
6Itumva ijwi ry'abagombozi,
Naho bagomboreshaubwenge bwinshi cyane.
7Mana,ubavune amenyo mu kanwa kabo,
Uwiteka, uce imikaka y'iyo migunzu y'intare.
8Buzurukebakame nk'amazi asuma cyane,
Agitamika imyambi ibe nk'ibishishibano.
9Babe nk'ikijongororwa kiyaga kigashira,
Babe nk'ikiramb, kitigeze kurebaizuba.
10Inkono zanyu zitarashyushywa n'umurirow'amahwa,
Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n'acanywe byose.
11Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra,
Azogesha ibirenge bye amaraso y'abanyabyaha.
12Bizatuma abantu bavuga bati
“Niukurihariho ingororano y'abakiranutsi,
Niukurihariho Imana icira imanza mu isi.”