1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.”Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumagabakarindira inzu kugirango bamwice.
2Mana yanjye,unkize abanzi banjye,
Unshyire hejuru y'abampagurukira.
3Unkize inkozi z'ibibi,
Undinde abicanyi.
4Kuko bubikiraubugingo bwanjye,
Abanyambaraga bateraniye kuntera,
Kandi ntazize igicumurocyanjye,
Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka.
5Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora,
Kangukaunsanganireubirebe.
6Ni wowe mpamagara, Uwiteka,
Mana Nyiringabo, Mana y'Abisirayeli,
Kangukiraguhanaabapagani bose,
Ntugireabanyabicumurobabiubabarira.
Sela.
7Bagaruka nimugoroba bagakankama nk'imbwa,
Bakazengurukaumudugudu.
8Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo,
Inkota ziri mu minwa yabo,
Kuko bibaza bati “Ni ndeubyumva?”
9Ariko wowe Uwitekauzabaseka,
Uzakoba abapagani bose.
10Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza,
Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira.
11Imana mboneramo imbabazi izansanganira,
Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira.
12Ntubicekugirango abantu banjye batabyibagirwa,
Mwami ngabo idukingira,
Ubatatanishe imbaraga zaweubacishe bugufi.
13Ijambo ryose ryo mu minwa yabo ni igicumurocy'akanwa kabo,
Ubwibone bwabo bubafate nk'umutego,
Imivumo n'ibinyoma bavuga na byo bibafatishe.
14Ubatsembaneumujinya,
Ubatsembe be kubahoukundi,
Kugezaku mpera y'isi hose,
Bamenye yuko Imana itegeka Abayakobo.
Sela.
15Ba bandi bajye bagaruka nimugoroba bakankame nk'imbwa,
Bazengurukeumudugudu.
16Bahunahune bashake inyama,
Nibadahaga bakeshe ijoro.
17Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe,
Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira.
Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga,
N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye.
18Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe,
Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira,
Ni Imana mboneramo imbabazi.