Zab 6:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Uwiteka ntuncyahisheumujinya wawe,
Kandi ntumpanisheuburakari bwawe bwotsa.

3Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye,
Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi.

4Umutimawanjye na wouhagaze cyane,
Nawe Uwiteka,uzageza he kubikundira?

5Uwiteka, garukautabareumutimawanjye,
Unkize ku bw'imbabazi zawe.

6Kuko ūpfuye atakikwibuka,
Ni ndeuzagushimira ikuzimu?

7Kunihakurandambiye,
Uko ijoro rije ntoteshauburiribwanjye amarira,
Uburiribwanjye nyabuminjagiraho.

8Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro,
Hashajishijwe n'abantera bose.

9Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi,
Kuko Uwiteka yumvise kurirakwanjye.

10Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye,
Uwiteka azemera gusenga kwanjye.

11Abanzi banjye bose bazamwara bagireubwoba bwinshi,
Bazasubizwa inyuma ikimwaro kizabatungura.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>