Zab 60:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.”Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha,

2ubwo yarwanaga n'Abasiriya b'i Mezopotamiya n'Abasiriya b'i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy'Umunyu Abedomu inzovu n'ibihumbi bibiri.

3Mana,uradutayeuradushenye,
Wararakayeudusubizemo intege.

4Wateye igihugu igishyitsiuragisatura,
Zibaubusatebwacyo kuko gitigita.

5Weretse abantu bawe ibikomeye,
Watunywesheje inzoga zidandabiranya.

6Wahaye abakubahaibendera,
Kugirango bahungeumuheto.
Sela.

7Kirishaukubokokwawe kw'iburyounsubize,
Kugirango aboukunda bakizwe.

8Imana yarahiye kwera kwayo iti
“Nzishima, nzagabanya i Shekemu,
Kandi nzagabanishaurugeroigikombe cy'i Sukoti.

9Galeyadi ni ahanjye,
Umuryango wa Manase niuwanjye,
Uwa Efurayimu ni woukingiraumutwe wanjye,
Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami.

10Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye,
Abedomu nzabakubitainkweto mu mutwe,
Filisitiya,umvugirize impundu.”

11Ni ndeuzanyinjiza mu muduguduufiteigihome gikomeye?
Ni ndeuzangeza Edomu?

12Si wowe Mana wadutayeuzangezayo?
Si wowe Manautajyanaga n'ingabo zacuuzangezayo?

13Udutabareumubisha,
Kuko gutabara kw'abantu kutagiraumumaro.

14Imana izadukoresha iby'ubutwari,
Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>