Zab 61:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Mana, umva gutakakwanjye,
Tyarizaugutwi gusenga kwanjye.

3Mpagaze ku mpera y'isi nzajya ngutabaza,
Ukoumutimawanjyeuzagwa isari.
Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,

4Kuko wambereyeubuhungiro,
N'igihome kirekire kinkingiraumwanzi.

5Nzaguma mu ihema ryawe iteka,
Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.
Sela.

6Kuko wowe Mana, wumviseumuhigowanjye,
Umpayeumwanduuhabwa abubahaizina ryawe.

7Uzongereraumwami iminsi y'ubugingo bwe,
Imyaka ye izabe nk'iy'ab'ibihe byinshi.

8Azaguma mu maso y'Imana iteka,
Itegura imbabazi n'umuravakugirango bimurinde.

9Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka,
Ngo mpigureumuhigowanjye uko bukeye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>