1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iyo mu buryo bwa Yedutuni. Ni Zaburi ya Dawidi.
2UmutimawanjyeuturizeImana yonyine,
Ni yo agakiza kanjye gaturukaho.
3Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye,
Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane.
4Muzageza he guteraumuntu ngo mumwicane mwese,
Nk'inkike ibogamye, nk'uruzitiro runyeganyega?
5Iki cyonyine ni cyo bajya inama,
Niukugirango bamusunikengo agwe,
Ave mu cyubahiro cye.
Bishimira ibinyoma,
Basabirishaumugisha akanwa kabo,
Ariko bavumisha imitima yabo.
Sela.
6Mutimawanjye turizaImana yonyine,
Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho.
7Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye,
Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa.
8Imana ni yo irimo agakiza kanjye n'icyubahiro cyanjye,
Igitare cy'imbaraga zanjye n'ubuhungiro bwanjye biri mu Mana.
9Mwa bantu mwe, mujye muyiringira,
Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo,
Imana ni yo buhungiro bwacu.
Sela.
10Niukuriaboroheje niumwuka gusa,
Kandi abakomeye ni ibinyoma.
Nibashyirwa mu gipimo ntibazika bazateruka,
Bose bateranyeumwukaubarusha kuremera.
11Ntimwiringire agahato,
Ntimwizigirireubusakunyaga,
Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima.
12Imana yavuze rimwe, nabyumvise kabiri,
Ngo “Imana ni yo ifiteububasha.”
13Kandi ni wowe Mwamiufiteimbabazi,
Kuko wituraumuntu wese ibikwiriyeumurimowe.