Zab 63:1-12 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayubw'i Buyuda.

2Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukirakugushaka,
Umutimawanjyeukugirira inyota,
Umubiriwanjyeugukumburiramu gihugu cyumye,
Kiruhijwe n'amapfa kitagira amazi.

3Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,
Kugirango ndebe imbaraga zawe n'ubwiza bwawe.

4Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwakurutaubugingo,
Iminwa yanjye izagushima.

5Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,
Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.

6Umutimawanjyeuzahazwa nk'uriyeumusokoro n'umubyibuho,
Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,

7Uko nzakwibukiraku buriribwanjye,
Nkagutekereza mu bicuku by'ijoro.

8Kuko wambereyeumufasha,
Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy'amababa yawe.

9Umutimawanjye ukōmaho,
Ukubokokwawe kw'iburyo kurandamira.

10Ariko abashakiraubugingo bwanjye kubutsemba,
Bazajya ikuzimu.

11Bazahabwa gutwarwa n'inkota,
Bazabaumugabane w'ingunzu.

12Arikoumwami azishimira Imana,
Uyirahira wese azirata,
Kuko akanwa k'ababeshya kazazibywa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>