1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya,
Kizaubugingo bwanjye gutinyishwa n'umwanzi.
3Mpisha inama z'abakora nabi bangīra rwihishwa,
N'imidugararo y'inkozi z'ibibi.
4Batyaje indimi zabo nk'inkota,
Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye,
5Kugirango barasireutunganye mu rwihisho.
Bamurasagitunguro ntibatinya,
6Bihumuririza imigambi mibi,
Bajya inama zo gutegaibigoyi rwihishwa,
Bakibwira bati “Ni ndeuzabireba?”
7Bahirimbanira kunguka inama mbi,
Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.”
Umutimaw'umuntu wese n'ibihishwe atekereza ntibirondorwa.
8Ariko Imana izabarasa,
Bazakomeretswa n'umwambiubatunguye.
9Uko ni ko bazasitazwa,
Ururimirwaboubwarwo ruzabarwanya,
Ababareba bose bazazunguza imitwe.
10Kandi abantu bose bazatinya,
Bavugeumurimow'Imana,
Batekereresheubwenge ibyo yakoze.
11Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire,
Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata.