1Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiweumutware w'abaririmbyi.
Mwa bari mu isi yose mwe,
Muvugirize Imana impundu.
2Muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo,
Mwogeze ishimwe ryayo.
3Mubwire Imana muti
“Imirimo yawe ko iteyeubwoba,
Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera,
Bakagushyeshya.
4Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire,
Bazaririmbira izina ryawe.”
Sela.
5Nimuze murebeimirimo y'Imana,
Iteyeubwoba ku byo igirira abantu.
6Yahinduye inyanjaubutaka,
Kandi bambukishijeuruziibirenge,
Aho ni ho twayishimiriye.
7Itegekesha imbaraga zayo iteka,
Amaso yayo yitegereza amahanga,
Abagome be kwishyira hejuru.
Sela.
8Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu,
Mwumvikanishe ijwi ry'ishimwe ryayo.
9Irindira imitima yacu mu bugingo,
Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza.
10Kuko Mana, waratugerageje,
Watuvugutiyenk'uko bavugutiraifeza.
11Wadutojeikigoyi,
Waduhekeshejeumutwarouremereye mu mugongo.
12Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse,
Twanyuze mu murirono mu mazi,
Mazeudukuramoudushyira ahantu h'uburumbuke.
13Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe,
Ndaguhiguraumuhigonaguhize.
14Wabumbuje iminwa yanjye,
Akanwa kanjye kakawuvugaubwo nari mu mubabaro.
15Ndagutambira ibitambo byokeje by'amatungo abyibushye,
Arimoumubabwe w'amasekurumey'intama,
Ndatamba amapfizi n'ihene.
Sela.
16Mwa bubahaImana mwese mwe, nimuze mwumve.
Nanjye ndavuga ibyo yakoreyeubugingo bwanjye.
17Nayitakirishije akanwa kanjye,
Ururimirwanjye rwarayihimbaje.
18Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutimawanjye,
Uwiteka ntaba anyumviye.
19Ariko koko Imana iranyumviye,
Ityarijeugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.
20Imana ihimbazwe,
Itanze kumva gusenga kwanjye,
Kandi itankuyehoimbabazi zayo.