1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yitwa Zaburi.
2Imana izahagurukaabanzi bayo batatane,
Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo.
3Nk'ukoumwotsiutumukani kouzabatumura,
Nk'uko ibimamara biyagira imbere y'umuriro,
Ni ko abanyamahanga bazarimbukiraimbere y'Imana.
4Ariko abakiranutsi bazanezerwa,
Bazishimira imbere y'Imana,
Ni koko bazishima ibyishimo.
5Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe
MuharurireImana inzira inyura mu butayu, iri mu igare,
Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo.
6Imana iri mu buturobwayo bwera,
Ni se w'impfubyi n'umucamanzaurengera abapfakazi.
7Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero,
Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza,
Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye.
8Mana, ubwo wajyaga imbere y'ubwoko bwawe,
Ubwo wagendaga mu butayu,
Sela.
9Isi yahinze igishyitsi,
Ijuru riyengera imbere y'Imana,
Sinayi iriya ihindira igishyitsi imbere y'Imana,
Ni yo Mana y'Abisirayeli.
10Mana, wavubiyeimvura y'ubuntuumwandu wawe,
Wawushubijemo intege ubwo wariurushye.
11Ubwoko bwawe bwatuye muri wo,
Mana witeguriyeumunyamubabaro,
Ku bwo kugiraneza kwawe.
12Umwami Imana yatanze itegeko,
Abagore bamamaza inkuru baba benshi.
13Abami bagaba ingabo barahunga, barahunga,
Umugoreusigaye mu rugo ni weugabanya iminyago.
14Mukiryama mu ngo z'intama,
Amababa y'inuma akengeranaho ifeza,
N'amoya yayo akengeranaho izahabu y'amazi.
15Ubwo Ishoborabyose yatatanirizaga abami mu gihugu,
Shelegi yagwaga kuri Salumoni.
16Umusoziw'i Bashani niumusoziw'Imana,
Umusoziw'i Bashani niumusoziw'impinga nyinshi.
17Mwa misozi y'impinga nyinshi mwe,
Ni iki gituma murebana ishyari,
UmusoziImana yashatse kubaho?
Ni koko, Uwiteka azawubahoiteka ryose.
18Amagare y'Imana abarika inzovu ebyiri, inzovu ebyiri,
Ni koko, ni ibihumbi n'ibihumbi,
Umwami Imana iri hagati yayo,
Sinayi iri ahera ho mu rusengero.
19Urazamutse ujya hejuruujyanye iminyago,
Uhērewe impano hagati y'abantu,
Ni koko,uziherewe hagati y'abagome na bo,
Kugirango Uwiteka Imana ibane na bo.
20Umwami ahimbazweutwikorereraumutwaro uko bukeye,
Ni we Mana ituberaagakiza.
Sela.
21Imana ituberaImana y'agakiza idukizakenshi,
Kandi Uwiteka Umwami ni weubasha gukūra mu rupfu.
22Ariko Imana izamenagura imitwe y'abanzi bayo,
N'igikoba kirihoumusatsi cy'umuntu weseukomeza kwishyirahourubanza.
23Umwami Imana yaravuze iti
“Nzabagarura bave i Bashani,
Nzabagarura bave imuhengeri w'inyanja,
24Kugirango winike ikirenge cyawe mu maraso,
Indimi z'imbwa zawe zigabane abanzi bawe.”
25Mana, barebye amagenda yawe,
Amagenda y'Imana yanjye,
Ni yo Mwami wanjye yinjira ahera.
26Abaririmbyi bagiye imbere,
Abacuranzi bakurikiyeho,
Hagati y'abakobwa bavuza amashako.
27Muhimbarize Imana mu materaniro,
Mwa bakomotse ku isōko ya Isirayeli mwe,
Muhimbaze Umwami Imana.
28Nguriyaumuryango wa Benyaminiumuhererezi,
Ni wo mutware wabo,
Harimo n'abakomeye b'Abayuda n'umutwe wabo,
N'abakomeye b'Abazebuluni,
N'abakomeye b'Abanafutali.
29Imana yawe igutegekeye imbaraga,
Mana, komeza ibyo wadukoreye,
30Uri mu rusengero rwawe,
I Yerusalemu ni ho abami bazakuzanira amaturo.
31Hana ya nyamaswa yo mu rufunzo,
N'amapfizi menshi n'inyana zo mu mahanga,
Kugirango bakuramye bazanye ibice by'ifeza,
Tatanya amahanga yishimira intambara.
32Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa,
Etiyopiya hazihuta kuramburiraImana amaboko yaho.
33Mwa bihugu by'abami bo mu isi mwe,
Muririmbire Imana,
Muririmbire Umwami ishimwe.
Sela.
34Ni weugenda ku ijuru ryo hejuru y'amajuru yose,
Ryahozeho na kera kose,
Dore avuga ijwi, ijwi rikomeye.
35MwāturireImana ko ifite imbaraga,
Ubwiza bwayo buri hejuru y'Abisirayeli,
Imbaraga zayo ziri mu bicu.
36Mana,uteyeubwoba uri ahera hawe,
Imana y'Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera.
Imana ihimbazwe.