1Shigayoniya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw'amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini.
2Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho,
Ntabara, nkiza abangenza.
3Urya muntu ye gushishimuraumutimawanjye nk'intare,
Awushwatagura ari nta wuntabara.
4Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya,
Niba amaboko yanjye arihoubugoryi,
5Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro,
(Ahubwo nakijijeuwanteraga ampoyeubusa),
6Umwanzi agenzeumutimawanjye awugereho,
Akandagirireubugingo bwanjye hasi,
Ashyireubwiza bwanjye mu mukungugu.
Sela.
7Uwiteka hagurukanaumujinya wawe,
Wihagarikire kurwanya gushega kw'abantera,
Kandiunkangukirewashyizehourubanza.
8Nuko iteraniro ry'amahanga rikugote,
Naweusubirehejuru yaryo.
9Uwiteka aracira amahangaurubanza,
Uwiteka,uncireurubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n'ukurikundimo.
10Ububi bw'abanyabyaha bushire naweukomeze abakiranutsi,
Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n'impyiko by'abantu.
11Ingabo inkingira ifitwe n'Imana,
Ikiza abafite imitima itunganye.
12Imana niumucamanzautabera,
Ni Imana igiraumujinya iminsi yose.
13Umuntu natihana izatyaza inkota yayo,
Umuhetowayo imaze kuwuforairawutunganije.
14Kandi imwiteguriyeibyica,
Imyambi yayo iyikongejehoumuriro.
15Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagiraumumaro,
Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma.
16Yarimyeubushyaacukuraburebure,
Agwa mu ruhavuyacukuye.
17Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe,
Urugomorwe ruzagwa mu gitwariro cye.
18Nzashima Uwiteka nk'uko bikwiriye gukiranuka kwe,
Nzaririmba ishimwe ry'izina ry'Uwitekausumba byose.