1Uwiteka, ni wowe mpungiyeho,
Singakorwe n'isoni.
2Ku bwo gukiranuka kwaweunkizeuntabare,
Untegereugutwiunkize.
3Umbereurutarerw'ubuturo,
Aho nzabasha kujya mpungira,
Wategetse kunkiza,
Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira.
4Mana yanjye, nyarura mu maboko y'umunyabyaha,
Nyarura mu maboko y'umunyarugomoukiranirwa.
5Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka,
Ni wowe nizerauhereye mu buto bwanjye.
6Ni wowe njya nishingikirizahouhereye mu ivuka ryanjye,
Ni wowe wankuye mu nda ya mama,
Nzajya ngushima iminsi yose.
7Ndi ishyano ritangaza benshi,
Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.
8Akanwa kanjye kazuzuraishimwe ryawe,
N'icyubahiro cyaweumunsi wire.
9Ntunte mu gihe cy'ubusaza,
Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.
10Kuko abanzi banjye bamvuga,
Abubikiraubugingo bwanjye bajya inama bati
11“Imana yaramuretse,
Mumwirukane, mumufatekuko atagira uwo kumukiza.”
12Mana, ntumbe kure,
Mana yanjye, tebukauntabare.
13Abanzi b'ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni barimbuke,
Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n'igisuzuguriro.
14Ariko jyeweho nzajya niringira iteka,
Nziyongeranya iteka kugushima.
15Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe,
N'agakiza kaweumunsi wire,
Kuko ntaziumubarewabyo.
16Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze,
Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine.
17Mana, ni wowe wanyigishijeuhereye mu buto bwanjye,
Kugezanone ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.
18Mana, ntundeke kugezaigihe mera imvi z'ubusaza,
Ntarabwira ab'igihe kizaza iby'amaboko yawe,
Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.
19Mana,urugerorwo gukiranuka kwawe rugeramu ijuru,
Ni wowe wakoze ibikomeye,
Mana, ni ndeuhwanye nawe?
20Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye,
Uzagarukautuzure,
Utuzamureudukureikuzimu.
21Ungwirize gukomera,
Uhindukireumareumubabaro.
22Nanjye nzagushimisha nebelu,
Mana yanjye, nzashimaumuravawawe.
Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga,
Uwera w'Abisirayeli we.
23Iminwa yanjye izishima cyane,
Ubwo nzakuririmbira ishimwe,
N'ubugingo bwanjye wacunguye buzishima.
24Kandiururimirwanjye ruzavuga gukiranuka kwaweumunsi wire,
Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe.