Zab 73:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi ni iya Asafu.
NiukuriImana igirira neza Abisirayeli,
Bafite imitima iboneye.

2Ariko jyeweho,
Ibirenge byanjye byari bugufibwo guhanuka,
Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera.

3Kuko nagiriraga ishyari abibone,
Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.

4Kuko batababazwa mu ipfa ryabo,
Ahubwo imbaraga zabo zirakomera.

5Ntibagira imibabaro nk'abandi,
Ntibaterwa n'ibyago nk'abandi.

6Ni cyo gitumaubwibone buba nk'urunigimu majosi yabo,
Urugomorukabatwikīra nk'igishura.

7Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo,
Bafite ibiruta ibyoumutimaw'umuntu wakwifuza.

8Barakoba bakavugishwa iby'agahato no gukiranirwa kwabo,
Bavuga iby'ubwibone.

9Bashyize akanwa kabo mu ijuru,
Ururimirwabo ruzerera mu isi yose.

10Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho,
Bakamara amazi yuzuyemu gikombe,

11Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n'iki?
Isumbabyose hari icyo izi?”

12Dore abo ni bo banyabyaha,
Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwizaubutunzi.

13Niukurinogerejeubusaumutimawanjye,
Kudacumuranagukarabiyeubusa.

14Kuko natewe n'ibyagoumunsiukira,
Ngahanwa ibihano mu bitondo byose.

15Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”,
Mba narahemukiyeubwoko bw'abana bawe.

16Natekereje uko nabasha kubimenya,
Birandushyabirananira,

17Kugezaaho nagiriye ahera h'Imana,
Nkita ku iherezo rya ba bandi.

18Niukuriubashyira ahanyerera,
Urabagusha bagasenyuka.

19Erega bahindutse amatongo mu kanya gato!
Ubwoba bw'uburyo bwinshi burabatsembye rwose.

20Nk'uko inzozi zimeze iyoumuntu akangutse,
Ni ko nawe Mwami nukanguka,
Uzasuzuguraicyubahiro cyabo cy'igicucu.

21Ubwoumutimawanjye washariraga,
Nkibabaza mu mutima,

22Nariumupfapfa nta bwenge nagiraga,
Nameraga nk'inka imbere yawe.

23Ariko none ndi kumwe nawe iteka,
Umfasheukubokokw'iburyo.

24Uzanyobozaubwenge bwawe,
Kandi hanyumauzanyakirane icyubahiro.

25Ni nde mfite mu ijuruutariwowe?
Kandi mu isi nta we nishimirautariwowe.

26Umubiriwanjye n'umutimawanjye birashira,
Ariko Imana ni yo gitareumutimawanjyeuhungiraho,
Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.

27Kuko abakujya kure bazarimbuka,
Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose.

28Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye,
Umwami Uwiteka ni we ngizeubuhungiro,
Kugirango namamaze imirimo wakoze yose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>