Zab 74:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijweubwenge.
Mana, ni iki cyakudutesheje iteka?
Ni iki gitumaumujinya waweugirira intama zo mu cyanya cyawe,ucumbaumwotsi?

2Ibuka iteraniro ryawe waguze kera,
Iryo wacunguriyekubaubwoko bwawe bw'umwandu,
N'umusoziwa Siyoni watuyeho.

3Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y'iteka,
Ababisha bakoreye ahera ibibi byose.

4Ababisha bawe batontomeye hagati y'inzu twateraniragamo kugusenga,
Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso.

5Basa nk'abantu bamanikira intorezo,
Gutemaibiti by'intsikane.

6None isuku y'ababaji y'aho yose,
Barayimenaguza intorezo n'inyundo.

7Batwitse Ahera hawe,
Bahumanishijeubuturobw'izina ryawe kubusenya rwose.

8Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”,
Batwitse amazu yose yo mu gihugu,
Twateraniragamo gusenga Imana.

9Ntiturebaibimenyetso byacu,
Nta muhanuziukiriho,
Kandi nta n'umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira.

10Mana,umubisha azageza he kudutuka?
Umwanzi azatuka izina ryawe iteka?

11Ni iki gitumauhinaukuboko,
Ukubokokwawe kw'iburyo?
Gukuremu gituza cyaweubarimbure.

12Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera,
Ikorera iby'agakiza hagati y'isi.

13Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe,
Wameneye imitwe y'ibinyamaswa mu mazi.

14Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani,
Warayitanze iba ibyokurya by'ibyo mu butayu.

15Ni wowe watoboye isōko n'umugezi,
Wakamije inzuzi zidakama.

16Amanywa ni ayawe kandi n'ijoro ni iryawe,
Waremyeumucyo n'izuba.

17Ni wowe washyizeho ingabano zose z'isi,
Waremye icyi n'itumba.

18Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka,
Ishyanga ritagiraubwenge ryatutse izina ryawe.

19Ntuhe inyamaswaubugingo bw'inuma yawe,
Ntiwibagirweubugingo bw'abanyamubabaro bawe iteka ryose.

20Ite kuri rya sezerano,
Kuko ahantu h'umwijima ho mu isi huzuyeubuturobw'urugomo.

21Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni,
Umunyamubabaro n'umukenebashime izina ryawe.

22Mana, hagurukawiburanire,
Ibuka yukoumupfapfa yirizaumunsi agutuka.

23Ntiwibagirwe amajwi y'ababisha bawe,
Urusakurw'abaguhagurukirarutumbagira iteka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>