1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.”Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.
2Mana, turagushima,
Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi,
Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze.
3“Nimbona igihe cyashyizweho,
Nzaca imanza zitabera.
4Isi n'abayibamo bose bacikamo igikuba,
Ni jye wateye inkingi zayo.
Sela.
5Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’,
N'abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu.
6Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu,
Ntimukavuge iby'agasuzuguromugamitse ijosi.’”
7Kuko agakiza kadaturukaiburasirazuba cyangwa iburengerazuba,
Cyangwa mu butayubw'imisozi,
8Ahubwo Imana ni yo mucamanza,
Icisha umwe bugufiigashyira undi hejuru.
9Kuko mu ntoki z'Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira,
Kuzuyevino ivanze n'ibiyiryoshya arayisuka.
Niukuriabanyabyaha bo mu isi,
Baziranguza itende ryayo barinywe.
10Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo,
Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe.
11Kandi amahembe yose y'abanyabyaha nzayaca,
Ariko amahembe y'abakiranutsi azashyirwa hejuru.