1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi mu buryo bwa YedutuniNi Zaburi ya Asafu.
2Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye,
Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye,
Na yo irantegeraugutwi.
3Ku munsi w'umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana,
Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora,
Umutimawanjye wanga kumarwaumubabaro.
4Nibuka Imana ngahagarikaumutima,
Ndaganyaumutimawanjyeukagwa isari.
Sela.
5Ufata ibihene by'amaso yanjye kugirango bidahumiriza,
Mfiteumubabaroutumantabasha kuvuga.
6Njya nibwira iminsi ya kera,
Imyaka y'ibihe bya kera.
7Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro,
Nkibwira mu mutima,
Umwuka wanjye wibazanyaumwete uti
8“Umwami azaduta iteka ryose?
Ntazongera kutwishimiraukundi?
9Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose?
Isezerano rye ryapfuye ibihe byose?
10Imana yibagiwe kugiraneza?
Umujinya wayoutumye ikingirana imbabazi zayo?”
Sela.
11Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y'umutimawanjye.
Mbega natekereje yukoukubokokw'iburyo kw'Isumbabyose guhinduka!”
12Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze,
Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.
13Kandi nzibwira ibyo wakoze byose,
Nzita ku bikomeye wakoze.
14Mana, inzira yawe iri ahera,
Ni nde mana ikomeye ihwanye n'Imana Rurema?
15Ni wowe Mana ikora ibitangaza,
Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga.
16Wacungujeubwoko bwaweukubokokwawe,
Ni bwo bene Yakobo na Yosefu.
Sela.
17Mana, amazi yarakurebye,
Amazi yarakurebye aratinya,
Imuhengeri hahindaumushyitsi,
18Ibicu bisuka amazi,
Ijuru rirahinda,
Imyambi yawe irashwara.
19Ijwi ry'inkuba yawe ryari muri serwakira,
Imirabyo yawe imurikira isi,
Isi ihindaumushyitsi iratigita.
20Inzira yawe yari mu nyanja,
Inzira zawe zari mu mazi y'isanzure,
Ibirenge byawe ntibyamenyekanye.
21Wayobojeubwoko bwawe nk'umukumbi,
Ukubokokwa Mose na Aroni.