1Indirimbo ya Asafu yahimbishijweubwenge.
Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,
Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
2Ndabumbura akanwa mbacire imigani,
Ndavuga amagambo aruhijeya kera.
3Ibyo twumvise tukamenya,
Ibyo ba sogokuruzabatubwiye,
4Ntituzabihisha abuzukuruzababo,
Tubwire ab'igihe kizaza ishimwe ry'Uwiteka,
N'imbaraga ze n'imirimo itangaza yakoze.
5Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo,
Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli,
Iryo yategetse ba sogokuruza,
Ngo babibwire abana babo,
6Kugirango ab'igihe kizaza bazabimenye,
Ni bo bana bazavuka,
Ngo na bo bazahaguruke,
Babibwire abana babo,
7Kugirango biringire Imana,
Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze,
Ahubwo bitondere amategeko yayo.
8Be kuba nka ba sekuruza,
Ab'igihe cy'ibigande cy'abagome,
Batiboneza imitima,
Imitima yabo idakiranukiraImana.
9Abefurayimu batwaye intwaro n'imiheto,
Basubiyeinyuma ku munsi w'intambara.
10Ntibitondeye isezerano ry'Imana,
Banze kugendera mu mategeko yayo.
11Bibagiwe ibyo yakoze,
N'imirimo yayo itangaza yaberetse.
12Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza,
Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy'i Zowani.
13Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo,
Ihagarika amazi nk'ikirundo.
14Kandi ku manywa yabayobozaga igicu,
Ijoro ryose ikabayoboza kumurikak'umuriro.
15Yasaturiyeibitare mu butayu,
Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.
16Kandi yavushije amasōko mu gitare,
Itembesha amazi nk'imigezi.
17Ariko bagumya kuyicumuraho,
Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.
18Bagerageresha Imana imitima yabo,
Bayigerageresha gusabaibyokurya byo guhazakwifuza kwabo.
19Bagaya Imana bati
“Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?
20Dore yakubisecya gitare amazi aradudubiza,
Imigezi iratemba.
Mbese yabasha kuduhan'umutsima?
Izaboneraubwoko bwayo inyama?”
21Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise,
Umurirougacanwa wo gutwika Abayakobo,
Umujinyaugacumba ku Bisirayeli,
22Kuko batizeye Imana,
Kandi ntibiringire agakiza kayo.
23Ariko itegeka ibicu byo hejuru,
Ikingura inzugi z'ijuru,
24Ibagushiriza manu yo kurya,
Ibaha ku masaka yo mu ijuru,
25Bose baryaumutsima w'abakomeye,
Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.
26Ihuhisha mu ijuruumuyagauturutse iburasirazuba,
Iyobozaubutware bwayoumuyagauturutse ikusi.
27Kandi ibamanurirainyama nyinshi nk'umukungugu,
N'inyoni zigurukanyinshi,
Zimeze nk'umusenyi wo ku nyanja,
28Izigusha hagati mu rugo rw'amahema yabo,
Zigota aho bari.
29Nuko bararya barahaga cyane,
Yabahaye ibyo bifuje.
30Bari bataratandukanano kwifuza kwabo,
Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,
31Umujinya w'Imanaurabahagurukira,
Wica abanini bo muri bo,
Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.
32Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura,
Ntibizera imirimo yayo itangaza,
33Bituma irangiza iminsi yabo nk'umwuka,
N'imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.
34Uko yabicaga babaririzaga ibyayo,
Bakagaruka bakazindukiragushaka Imana,
35Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo,
Kandi yuko Imana Isumbabyose ariumucunguzi wabo.
36Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo,
Bakayibeshyeshya indimi zabo,
37Kuko imitima yabo itayitunganiye,
Kandi batari abanyamuravamu isezerano ryayo.
38Ariko yo kuko yuzuyeimbabazi,
Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura,
Kandi kenshi isubizainyumauburakari bwayo,
Ntikangureumujinya wayo wose.
39Nuko yibuka yuko ari abantu buntu,
N'umuyagauhitantugaruke.
40Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu,
Bayibabarizaga ahatagira abantu,
41Bagahindukirabakagerageza Imana,
Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.
42Ntibibukagaukubokokwayo,
Cyangwaumunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,
43Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa,
N'ibitangaza byayo mu kigarama cy'i Zowani,
44Igahindura inzuzi z'ab'aho amaraso,
N'imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.
45Yaboherejemo amarumbo y'isazi zirabarya,
N'ibikeri birabarimbura.
46Kandi ihaubuzikira imyaka yabo,
N'imirimo yabo iyiha inzige.
47Yicisha imizabibu yabourubura,
N'imishikima yabo iyicisha imbeho.
48Itanga inka zabo ngo zicwe n'urubura,
N'imikumbi yabo ngo ikubitwe n'inkota zotsa.
49Ibaterauburakari bwayo bukaze,
Umujinya n'uburakari n'ibyago,
Umutwe w'abamarayika b'abarimbuzi.
50Iharurirauburakari bwayo inzira,
Ntiyakizaubugingo bwabourupfu,
Ahubwo iha indwara yanduzaubugingo bwabo.
51Ikubitaabana b'imfura bose bo muri Egiputa irabica,
Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.
52Arikoubwoko bwayo,ubwayo ibushorera nk'intama ibakurayo,
Ibayoborera mu butayunk'umukumbi.
53Ibayobora amahoro bituma badatinya,
Maze inyanja irengera ababisha babo.
54Kandi ibajyana ku rugabano rw'ahera hayo,
Kuri uyu musoziukubokokwayo kw'iburyo kwahinduye,
55Yirukanaamahanga imbere yabo,
Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kubaumwandu wabo,
Iturisha imiryango y'Abisirayeli mu mahema y'abo ngabo.
56Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera,
Ntibitondera ibyo yahamije,
57Ahubwo basubirainyuma,
Bava mu isezerano nka ba sekuruza,
Barateshuka nk'umuhetouhemukiranyirawo.
58Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z'imisozi,
Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.
59Imana ibyumvise irarakara,
Yanga Abisirayeliurunuka,
60Bituma irekaubuturobw'i Shilo,
Ari bwo hema yabambye hagati y'abantu.
61Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago,
N'icyubahiro cyayo ngo gifatwe n'amaboko y'ababisha,
62Kandi itanga n'abantu bayo ngo bicwe n'inkota,
Irakariraumwandu wayo.
63Umuriroutwika abasore babo,
Abakobwa babo ntibagira indirimbo y'ubukwe,
64Abatambyi babo bicwa n'inkota,
Abapfakazi babo ntibababorogera.
65Maze Umwami Imana irakanguka nk'uwasinziriye,
Nk'intwari ivugishwa cyane na vino,
66Ikubitaababisha bayo, ibasubizainyuma,
Ibakoza isoni zidashira.
67Kandi yanga ihema rya Yosefu,
Ntiyatoranyaumuryango wa Efurayimu
68Ahubwo itoranyaumuryango wa Yuda,
Umusoziwa Siyoni yakunze.
69YubakaAhera hayo hadatsembwa nk'ijuru,
Nk'isi yashimangiye iteka.
70Kandi itoranya Dawidiumugaragu wayo,
Imukuramu ngo z'intama,
71Kandi imukuraku gukurikira intama zonsa,
Kugirango aragire Abayakoboubwoko bwayo,
Abisirayeliumwandu wayo.
72Nuko abaragirishaumutimautunganye,
Abayobozaubwenge bw'amaboko ye.