1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya Asafu.
2Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu,
Muvugirize Imana ya Yakobo impundu.
3Muririmbe indirimbo muvuzeishako,
Mucurange inanga nziza na nebelu.
4Muvuzeimpandaukwezi kubonetse,
Kandiukwezi kuzoyeku munsi wacu mukuru.
5Kuko iryo ari ryo tegeko ryategetswe Abisirayeli,
Itegeko ry'Imana ya Yakobo.
6Yarikomereje mu Bayosefu kuba iryo guhamya,
Ubwo yasohokaga igahagurukiraigihugu cya Egiputa.
Ni ho numvise amagambo y'Uwo ntari nzi ati
7“Nakuyeurutugurwe ku mutwaro,
Amaboko ye yakuwehouburetwa bw'igitebo.
8Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza,
Nagushubijendi mu bwihisho bw'inkuba,
Nakugeragereje ku mazi y'i Meriba.
Sela.
9Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza,
Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iyabaunyumvira.
10Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy'abanyamahanga,
Kandi ntukagire ikigirwamana cy'abanyamahangausenga.
11Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuyemu gihugu cya Egiputa,
Asama cyane nduzuzaakanwa kawe.
12“Mazeubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye,
Abisirayeli banga kunyitondera.
13Nanjye ndabareka ngo bakurikize kunangirwa kw'imitima yabo,
Bagendere mu migambi yabo.
14Iyabaubwoko bwanjye bunyumvira,
Iyaba Abisirayeli bagendera mu nzira zanjye,
15Natsinda ababisha babo vuba,
Nahīnduriraukubokokwanjye ku babarwanya.
16Abanzi b'Uwiteka bakamugomokera bakamushyeshya,
Ariko ba bandi bakarama iteka.
17Yabagaburiraamasaka ahunze,
Kandi naguhazaubuhurabwo mu mbigo.”