1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra.
2Uwiteka Nyiringabo,
Erega amahema yawe ni ay'igikundiro!
3Umutimawanjyeurifuza ibikari byawe,
Ndetse biwuterakugwa isari.
Umutimawanjye n'umubiriwanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu.
4Igishwi cyiboneye inzu,
Intashya yiboneye icyari,
Aho ishyira ibyana byayo.
Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo,
Mwami wanjye, Mana yanjye.
5Hahirwa ababa mu nzu yawe,
Babasha kugushimaubudasiba.
Sela.
6Hahirwaumuntuugufitemo imbaraga,
Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.
7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko,
Imvura y'umuhindo icyambika imigisha.
8Bagenda bagwiza imbaraga,
Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni.
9Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye,
Mana ya Yakobo, ntegeraugutwi.
Sela.
10Mana, ngabo idukingira reba,
Witegereze mu maso h'uwo wasīze.
11Kukoumunsi umwe mu bikari byaweurutaiyindi igihumbi ahandi,
Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye,
Bindutirakuba mu mahema y'abanyabyaha.
12Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira,
Uwiteka azatangaubuntu n'icyubahiro,
Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.
13Uwiteka Nyiringabo,
Hahirwaumuntuukwiringira.