1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni Zaburi ya bene Kōra.
2Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi;
Wagaruye Abayakobo bajyanywe ho iminyago.
3Wababariye gukiranirwa k'ubwoko bwawe,
Watwikiriye ibyaha byabo byose.
Sela.
4Wakuyehoumujinya wawe wose,
Waretseuburakari bwawe bukazeurabworoshya.
5Mana y'agakiza kacuutwigarurire,
Kandiushireumujinya waweutugirira.
6Uzaturakarira iteka?
Uzakomezauburakari bwawe ibihe byose?
7Ntuzagarukaubwawe ngoutuzure,
Kugirangoubwoko bwawe bukwishimire?
8Uwiteka,utwereke imbabazi zawe,
Uduhe agakiza kawe.
9Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga,
Kuko izabwiraubwoko bwayo n'abakunzi bayo amahoro,
Ariko be kugarukiraubupfu.
10Niukuriagakiza kayo kari bugufibw'abayubaha,
Kugirangoubwiza bwayo bube mu gihugu cyacu.
11Imbabazi n'umuravabirahuye,
Gukiranuka n'amahoro birahoberanye.
12Umuravaumezemu butaka,
Gukiranuka kurebye mu isi kuri mu ijuru.
13Kandi Uwiteka azatanga ibyiza,
Igihugu cyacu kizeraumwero wacyo.
14Gukiranuka kuzamubanziriza,
Kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo.