1Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra.
Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera.
2Uwiteka akunda amarembo y'i Siyoni,
Akayarutishaubuturobwose bw'Abayakobo.
3Wa rurembo rw'Imana we,
Uvugwaho iby'icyubahiro.
Sela.
4“Nzavuga Rahabu n'i Babuloniko biri mu bāmenya,
Dore Filisitiya n'i Tiro na Etiyopiya,
Iyo ni ho bavukiye.”
5Ni koko bazavuga iby'i Siyoni bati
“Umuntu wese yavukiyeyo,
Kandi Isumbabyoseubwayo izabakomeza.”
6Uwiteka niyandika amahanga azabara ati
“Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”
Sela.
7Abaririmbyi n'ababyinnyi bazavuga bati
“Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”