1Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra, yahimbiweumutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Mahalati Leyanoti.”Ni indirimbo yahimbishijweubwenge ya Hemani Umwezerahi.
2Uwiteka, Mana y'agakiza kanjye,
Ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro.
3Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe,
Utegereugutwi gutakakwanjye,
4Kukoumutimawanjye wuzuyeimibabaro,
Kandiubugingo bwanjye bwegereye ikuzimu.
5Bambarana n'abamanuka bajya muri rwa rwobo,
Meze nk'udafite gitabara.
6Nasizwe mu bapfuye,
Meze nk'abishwe baryama mu gituro,
Aboutacyibukaukundi,
Kandi batandukanye n'ukubokokwawe.
7Wanshyize mu rwobo rwo hasi,
Ahantu h'umwijima h'ikuzimu.
8Umujinya waweuranshikamiye,
Kandi wambabarishijeumurabawawe wose.
Sela.
9Wantandukanije n'abamenyi banjyeubanshyira kure,
Wangize uwo bangaurunuka,
Ndakingiranywe simbasha gusohoka.
10Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro.
Uwiteka, njya ngutakira uko bukeye,
Nkakuramburiraamaboko.
11Mbeseuzereka abapfuye ibitangaza?
Ibicucu bizazuka bigushime?
Sela.
12Imbabazi zawe zizavugirwa ikuzimu?
Cyangwa seumuravawaweuzavugirwa mu irimbukiro?
13Ibitangaza byawe bizamenyekanira mu mwijima?
Gukiranuka kwawe kuzamenyekanira mu gihugu cyibagiza?
14Ariko Uwiteka ni wowe ntakira,
Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira.
15Uwiteka, ni iki gituma utaubugingo bwanjye?
Ni iki gitumaumpisha mu maso hawe?
16Nahereye mu buto mbabazwa ndwana n'umutima,
Ngitewe n'ibiteyeubwoba byawe mpagarikaumutima.
17Umujinya wawe w'inkaziurandengeye,
Ibiteyeubwoba byawe biratsembye.
18Byangose nk'amaziumunsi urīra,
Byanzengurukiyebyose icyarimwe.
19Abakunzi banjye n'incuti zanjye wabatadukanirije kure yanjye,
Abamenyi banjye bagiye mu mwijima.