Zab 90:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Gusenga kwa Mose,umuntu w'Imana.
Mwami, ibihe byose wahoze uriubuturobwacu.

2Imisozi itaravuka,
Utararamukwa isi n'ubutaka,
Uhereye iteka ryoseukageza iteka ryose,
Ni wowe Mana.

3Uhindura abantuumukungugu,
Kandiukavuga uti “Bana b'abantu, musubireyo.”

4Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk'umunsi wejo wahise,
Cyangwa nk'igicuku cy'ijoro.

5Ubajyana nk'isūri bameze nk'ibitotsi,
Bukeyebameze nk'ibyatsi bimera.

6Mu gitondo birera bigakura,
Nimugoroba bigacibwa bikuma.

7Natweuburakari bwawe bwatumazeho,
Umujinya wawe waduhagaritse imitima.

8Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe,
N'ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe.

9Kuko iminsi yacu yose ishize tukirimu mujinya wawe,
Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuzaumutima.

10Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi,
Ariko kandi nitugiraintege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.
Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro,
Kuko ishira vuba natwe tukabatugurutse.

11Ni nde uzi imbaraga z'uburakari bwawe,
Akamenyaumujinya wawe uko woweukwiriye kubahwa?

12Utwigishe kubaraiminsi yacu,
Uburyo butumadutunga imitima y'ubwenge.

13Uwiteka garuka,
Ko watinzeuzageza ryari?
Abagaragu baweuduhindurireumutima.

14Mu gitondouzaduhazeimbabazi zawe,
Kugirango tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.

15Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo,
N'imyaka twabonyemo ibyago.

16Umurimowaweutubonekere abagaragu bawe,
Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu.

17Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe,
Kandiudukomereze imirimo y'intoki zacu,
Nuko imirimo y'intoki zacuuyikomeze.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>