Zab 91:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose,
Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose.

2Ndabwira Uwiteka nti
“Uriubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira,
Imana yanjye niringira.”

3Kuko ari weuzagukizaikigoyi cy'umugoyi,
Na mugigairimbura.

4Azakubundikiza amoya ye,
Kandiuzajyauhungira munsi y'amababa ye,
Umuravawe ni ingabo n'icyuma kigukingira.

5Igiteyeubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha,
Cyangwaumwambiugenda ku manywa,

6Cyangwa mugigaigendera mu mwijima,
Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y'ihangu.

7Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe,
Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe,
Ariko ntibizakugeraho.

8Uzabirebesha amaso yawe gusa,
Ubone ibihembo by'abanyabyaha.

9Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka,
Wagize Isumbabyoseubuturo,

10Nuko nta kibi kizakuzaho,
Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.

11Kuko azagutegekera abamarayika be,
Ngo bakurindire mu nzira zawe zose.

12Bazakuramira mu maboko yabo,
Ngoudakubitaikirenge ku ibuye.

13Uzakandagira intare n'impoma,
Uzaribataumugunzu w'intare n'ikiyoka.

14“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza,
Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye.

15Azanyambaza nanjye mwitabe,
Nzabana na we mu makuba no mu byago,
Nzamukizamuhe icyubahiro.

16Nzamuhazauburame,
Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>