1Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro,
Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga,
Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
2Intebe yawe yakomeyeuhereye kera,
Woweuhoraho wahereye kera kose.
3Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru,
Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo,
Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo.
4Amajwi y'amazi menshi,
Umurabaukomeye w'inyanja,
Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
5Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane,
Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.