1Uwiteka, Mana yo guhōra inzigo,
Mana yo guhōra inzigo, rabagirana.
2Wa mucamanza w'abari mu isi we, wishyire hejuru,
Witure abibone ibibakwiriye.
3Uwiteka, abanyabyaha bazageza he,
Abanyabyaha bazageza he kwishima?
4Badudubiranya amagambo bavuga iby'agasuzuguro.
Inkozi z'ibibi zose zirirarira.
5Uwiteka, bamenaguraubwoko bwawe,
Bababazaumwandu wawe.
6Bicaumupfakazi n'umunyamahanga,
Bica n'impfubyi,
7Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone,
Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.”
8Mwa bameze nk'inka mwe bo mu bantu, mwite kuri ibi,
Mwa bapfu mwe, muzagiraubwenge ryari?
9Iyashyizehougutwi ntizumva?
Iyaremye ijisho ntizareba?
10Ihanisha amahanga ibihano ntizahana?
Si yo yigisha abantuubwenge?
11Uwiteka azi ibyo abantu bibwira,
Ko ari iby'ubusagusa.
12Uwiteka, hahirwaumuntuuhana,
Ukamwigishisha amategeko yawe,
13Kugirangoumuruhureiminsi y'amakuba n'ibyago,
Kugezaaho abanyabyaha bazacukurirwaubushya,
14Kuko Uwiteka atazataubwoko bwe,
Kandi atazarekaumwandu we.
15Kuko guca imanza kuzasubiraku kutabera,
Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima.
16Ni ndeuzahagurukaakantabara kurwanya abanyabyaha?
Ni ndeuzahagurukamu ruhande rwanjye kurwanya inkozi z'ibibi?
17Iyo Uwiteka atabaumutabazi wanjye,
Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa.
18Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”,
Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye.
19Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritseumutima,
Ibyoumpumurizabyishimishaubugingo bwanjye.
20Mbese intebe y'abanyarugomoizafatanya nawe?
Bagira amategekourwitwazo rw'igomwa,
21Bateranira guteraubugingo bw'umukiranutsi,
Bagaciraho iteka amaraso atarihourubanza.
22Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira,
Imana yanjye ni igitare cy'ubuhungiro bwanjye.
23Kandi izabagarurahogukiranirwa kwabo,
Izabarimburiramu byaha byabo,
Uwiteka Imana yacu, izabarimbura.