Zab 95:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Nimuze turirimbire Uwiteka,
Tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu.

2Tujye mu maso ye tumushima,
Tumuvugirize impundu n'indirimbo.

3Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye,
Ni Umwamiukomeyeusumba ibigirwamana byose.

4Ikuzimuhari mu kubokokwe,
Kandi impinga z'imisozi na zo ni ize.

5Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
Intoki ze ni zo zabumbyeubutaka.

6Nimuze tumuramye twunamye,
Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.

7Kuko ari we Mana yacu,
Natwe turi abantu b'icyanya cye,
Turi intama zo mu kubokokwe.
Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,

8Ntimwinangire imitima,
Nk'uko mwayinangiriye i Meriba,
No ku munsi w'i Masa mu butayu,

9Ubwo ba sekuruzawanyu bangeragezaga,
Bakantata bakabonaumurimowanjye.

10Narakariye ab'icyo gihe imyaka mirongo ine,
Ndavuga nti “Ubu niubwoko buhorabuyobamu mitima yabwo,
Kandi ntibamenya inzira zanjye.”

11Ni cyo cyatumye ndahiranaumujinya nti
“Ntibazinjira mu buruhukirobwanjye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>