Zab 99:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka ari ku ngoma,
Amahanga ahinze imishitsi,
Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.

2Uwiteka muri Siyoni arakomeye,
Kandi ari hejuru y'amahanga yose.

3Bashime izina ryawe rikomeye riteyeubwoba,
Ni we wera.

4Imbaraga z'umwami zikunda imanza zitabera,
Ni woweukomeza ibitunganye.
Imanza zitabera no gukiranuka,
Ni woweubikorera mu Bayakobo.

5Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,
Kandi musengere imbere y'intebe y'ibirenge bye,
Ni we wera.

6Mose na Aroni bo mu batambyi be,
Na Samweli wo mu bambazaga izina rye,
Bambazaga Uwiteka akabasubiza.

7Yababwiriraga mu nkingi y'igicu,
Bakitondera ibyo yahamije n'amategeko yabategetse.

8Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga,
Wari Imana ibababarira,
Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga.

9Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,
Musengere ku musoziwe wera,
Kuko Uwiteka Imana yacu ariuwera.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>