Zak 1:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Idoumuhanuzi riti

2“Uwiteka yarakariye ba sogokuruzabanyu cyane.

3Ni cyo gitumauzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukirenanjye nzabagarukira.’Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

4Mwe gusa na ba sogokuruzabanyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruyebati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Nimuhindukiremuve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukorabibi’, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga.

5Ba sogokuruzabanyu bari he? Mbese abahanuzi bahoraho iteka?

6Amagambo yanjye n'amategeko yanjye nategetse abagaragu banjye b'abahanuzi, aho ntibyasohoye kuri ba sogokuruza? Hanyuma bisubiyemo baravuga bati ‘Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuzatwitura ibihwanye n'ingeso zacu n'ibyo twakoze, none ni ko yadukoreye.’”

7Ku munsi wa makumyabiri n'ine wo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwitwa Shebati, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Idoumuhanuzi riti:

8Nijoro nagiye kubonambonaumuntuuhetswe n'ifarashi y'igaju, ahagaze hagati y'ibiti by'imihadasi byo mu kabande, kandi inyuma ye hari amafarashi y'amagaju n'ay'ubugondo n'ay'imyeru.

9Maze ndabaza nti “Ibi ni ibiki, Nyagasani?”
Marayika twavuganaga aransubizaati “Ndabikubwira.”

10Umuntu wariuhagaze hagati y'imihadasi aravuga ati “Abo ni abo Uwiteka yatumye kugenda isi.”

11Basubizamarayika w'Uwiteka wariuhagaze hagati y'imihadasi bati “Twagenze isi yose, kandi dore isi yose iratuje ifite ihumure.”

12Marayika w'Uwiteka arabasubizaati “Uwiteka Nyiringabouzageza ryari kutababarira i Yerusalemu n'imiduguduy'u Buyuda, kandiumazeimyaka mirongo irindwiubarakariye?”

13Uwiteka asubizamarayika twavuganaga amagambo meza amaraumubabaro.

14Marayika twavuganaga arambwira ati “Rangururauvugecyane uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiyei Yerusalemu n'i Siyoni ifuhe ryinshi.

15Kandi ndakariye amahanga yirayeuburakari bwinshi, kuko narakariyeAbisirayeli buhoro, ariko bo babagiriye nabi birenzeurugero.’

16Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Ngarukiyei Yerusalemu mpafitiye imbabazi. Inzu yanjye izahubakwa, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, i Yerusalemu hazagereshwaumugozi.’

17“Ongeraurangurureuvugeuti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Muzabona imiduguduyanjye yongeye kuzuraibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumarai Siyoniumubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>