Zak 11:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Kingura inzugi zawe Lebanoni,umuriroutwike imyerezi yawe.

2Boroga wa muberoshi we, kukoumwereziuguyekandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y'i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye.

3Umva ijwi ry'induru y'abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry'imigunzu y'intare yivuga kukoubwibone bwa Yorodani bwangiritse.

4Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragiraubushyobw'imbagwa.

5Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumurobafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbayeumukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye.

6“Sinzongera kubabarira abaturagebo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga,umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwaumwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.”

7Nuko ndagiraubushyobw'imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagiraubushyo.

8Mu kwezi kumwe nirukanaabo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe.

9Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira,upfuye napfe,uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.”

10Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugirango nice isezerano nasezeranye n'amahanga yose.

11Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyobanyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry'Uwiteka.

12Ndababwira nti “Niba murebako ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.”Nuko bangerera ibice by'ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.

13Uwiteka arambwira ati “Jugunyiraumubumbyiya ngirwagiciro banciriye.”Nuko nenda bya bice by'ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyiraumubumbyimu nzu y'Uwiteka.

14Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugirango niceubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli.

15Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongeraurarure ibintu by'umushumba gito.

16Dore nzahagurutsaumushumba mu gihuguutazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushyendetse azagugunan'inzara zazo.

17Azabona ishyano uwo mwungeri gitousigaumukumbi! Inkota izamukubitaku kubokono ku jisho ry'iburyo,ukubokokwe kuzumape, kandi ijisho rye ry'iburyo rizahuma rwose.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>