1Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanuriraIsirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z'isi, kandi akaremaumwuka mu muntu aravuga ati
2“Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n'i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu.
3Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.”
4Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandiuyiriho nzamuteraibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y'amahanga yose nzayahuma amaso.
5Abatware b'u Buyudabazibwira bati ‘Abaturageb'i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’
6“Uwo munsi abatware b'u Buyudanzabahindura nk'urujyo rurihoumurirobashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y'ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n'ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.
7“Kandi Uwiteka azabanza gukizaamahema y'i Buyuda, kugirango icyubahiro cy'inzu ya Dawidi, n'icy'ab'i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy'u Buyuda.
8Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturageb'i Yerusalemu,umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk'Imana, nka marayika w'Uwiteka uri imbere yabo.
9Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.
10“Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturageb'i Yerusalemuumutimaw'imbabazi n'uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk'ukoumuntu aborogeraumwana we w'ikinege, bazamuririra bashavure, nk'ukoumuntu agiriraumwana we w'imfura ishavu.
11Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk'uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy'i Megido.
12Kandi igihugu kizaboroga,umuryango woseukwawo,umuryango w'inzu ya Dawidiukwawo n'abagore baboukwabo, n'umuryango w'inzu ya Nataniukwawo n'abagore baboukwabo,
13n'umuryango w'inzu ya Lewiukwawo n'abagore baboukwabo, n'umuryango w'Abashimeyiukwawo n'abagore baboukwabo,
14n'imiryango isigaye yose,umuryango woseukwawo n'abagore baboukwabo.