1“Uwo munsi ab'inzu ya Dawidi n'abaturageb'i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kubozaibyaha n'imyanda.”
2Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y'ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwaukundi, kandi nzirukanaabahanuzi n'umwuka wanduye mu gihugu.
3Maze niharamuka habonetseuhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kukouhanura ibinyoma mu izina ry'Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota.
4Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n'isoni zo kuvugaibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y'ubwoya yo kubeshya.
5Ahubwo azahakana ati ‘Sindiumuhanuzi, ndiumuhinzi w'ubutakakuko banguze nkiri muto.’
6Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n'iki?’Na we azabasubizaati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y'incuti zanjye.’
7“Byuka wa nkota we,urwane n'umushumba wanjye,urwane n'umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubitaumwungeri intama zisandare, kandi n'abato nzabashyirahoukubokokwanjye.”
8Uwiteka aravuga ati “Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara.
9Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk'uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk'uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’”