1Dore hazabaumunsi w'Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe.
2Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandiumurwauzahindūrwa, amazu azasahurwa, n'abagore bazabenda ku gahato, igice cy'abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa.
3Maze Uwiteka azahururaarwane n'ayo mahanga, nk'uko yajyaga arwana mu ntambara.
4Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musoziwa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musoziwa Elayonouzasadukamokabiriuhereye iburasirazubaugezeiburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy'umusozikimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.
5Muzahunga munyure mu gikombe cy'imisozi yanjye, kuko igikombe cy'iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk'uko mwahungaga igishyitsi cy'isi cyabaye ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n'abera bayo bose.
6Nuko uwo munsi ntihazabahoumucyourabagirana, kandi ntuzabaikibunda.
7Ahubwouzabaumunsi umwe uzwi n'Uwiteka,utariamanywa ntube n'ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazabaumucyo.
8Kandi uwo munsi amazi y'ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y'iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y'iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.
9Kandi Uwiteka azaba Umwami w'isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n'izina rye rizaba rimwe.
10Igihugu cyose kizahinduka nka Arabauhereye i Gebaukageza i Rimoni, mu ruhande rw'ikusi y'i Yerusalemu. Kandiumurwauzashyirwa hejuruugereaho wahoze,uhereye ku irembo rya Benyaminiukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandiuhereye ku gihome cya Hananēliukageza ku mazu y'umwami bengeramo.
11Maze abantu bazawuturamokandi nta muvumouzabaugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro.
12Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa.
13Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazisubiranamo,umuntu wese azafata mugenzi we barwane.
14Kandi i Buyudahazatera i Yerusalemu, mazeubutunzi bw'amahanga yose ahakikije buzateranywa, izahabu n'ifeza n'imyambaro byinshi cyane.
15Kandi icyo cyago ni ko kizagera no ku mafarashi n'inyumbu, n'ingamiya n'indogobe, n'amatungo yose azaba ari muri izo ngerero.
16Mazeuzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka ukoumwakautashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru y'ingando.
17Nukoumuntu wese wo mu miryango yose yo mu isi,utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura.
18Kandi ishyanga rya Egiputa niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando.
19Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n'amahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando.
20Uwo munsi ku nzogera z'amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y'Uwiteka zizamera nk'inzabya zo ku gicaniro.
21Kandi koko inkono z'i Yerusalemu n'iz'i Buyudazizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta Munyakanāniuzabamu nzu y'Uwiteka Nyiringabo.