Zak 2:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Maze nuburaamaso, ngiye kubonambona amahembe ane.

2Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?”Aransubizaati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n'Abisirayeli n'ab'i Yerusalemu.”

3Uwiteka anyereka abacuzi bane.

4Ndamubazanti “Bariya bazanywe n'iki?”
Aransubizaati “Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagirauweguraumutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukanano gukubitahasi amahembe y'amahanga, yajyaga ahagurukirizwa guteraigihugu cy'Abayuda akabatatanya.”

5Nuko nuburaamaso, ngiye kubonambonaumuntuufiteumugozimu ntoki wo kugera.

6Ndamubazanti “Urajya he?”
Ati “Ndajya kugerai Yerusalemu ngo ndebeubugarin'uburebure bwaho uko bureshya.”

7Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira,

8aramubwira ati “Nyarukaubwire uwo musoreuti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk'imiduguduitagira inkike, kuko abantu n'amatungo bizahaba byinshi.

9Ni jyeuzababera inkike y'umuriroihakikije, kandi ni jyeuzahabera icyubahiro imbere muri wo.’Ni ko Uwiteka avuga.

10“Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy'ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga.

11Yewe Siyoni wicaranye n'umukobwa w'i Babuloni, irukaucike!

12Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kukoubakoraho aba akoze ku mboni y'ijisho rye.

13Dore nzayabangurirahoukubokokwanjye, kandi ayo mahanga azabaumunyago w'abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye.

14“Ririmbaunezerwe wa mukobwa w'i Siyoni we, dore nanjye ndaje, nguturemoimbere. Ni ko Uwiteka avuga.

15“Uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, naweuzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho.

16Maze Uwiteka azagarura i Buyudahabeumugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu.”

17Bantu mwese nimucecekere imbere y'Uwiteka, kuko abadutse mu buturobwe bwera.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>