Zak 3:1-10 BYSB2001 - Bible AI

1Maze anyereka Yosuwaumutambyi mukuruahagaze imbere ya marayika w'Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.

2Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo siumushimuukuwemu muriro?”

3Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y'ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.

4Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y'ibizinga.”Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyehogukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”

5Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.”Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n'imyenda. Marayika w'Uwiteka yari ahagaze aho.

6Marayika w'Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati

7“Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandiukitondera ibyo nagutegetse, naweuzacira inzu yanjye imanza n'ibikari byanjyeuzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.

8Umva yewe Yosuwaumutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b'ikimenyetso. Dore nzazanaumugaragu wanjye Shamiuzumbūra.

9Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw'icyo gihugu nzagukurahoumunsi umwe.

10Uwo munsi muzahamagarana,umuntu wese ahamagare mugenzi we, muce agashingwe munsi y'umuzabibu no munsi y'umutini.’”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>