Zak 4:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk'ukoumuntu akangurwa akava mu bitotsi,

2arambaza ati “Ubonye iki?”
Ndamusubizanti “Ndarebye mbona igitereko cy'itabaza cy'izahabu cyose, kandi mbonye n'urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n'amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi.

3Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw'urwabya, undi wari ibumosobwarwo.”

4Ndongera mbaza marayika twavuganaga nti “Ibyo bisobanurwa bite, nyagasani?”

5Marayika twavuganaga arambaza ati “Ibyo ntuzi uko bisobanurwa?”
Ndamusubizanti “Oya, nyagasani.”

6Aransubizaati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye.’Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

7“Wa musozimuniniwe, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeliuzabaikibaya. Azazana n'ibuye risumba ayandi, barangururebati ‘Nirihabweumugisha! Nirihabweumugisha!’”

8Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

9“Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizehourufatiro rw'iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho.

10“Mbese hariuwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y'Uwiteka acuragana mu isi yose.”

11Ndongera ndamubazanti “Iriya myelayo uko ari ibiri, umwe uri iburyo bw'igitereko cy'amatabaza, undiukabaibumosobwacyo isobanurwa ite?”

12Nongera kumubazaubwa kabiri nti “Ariya mashami y'imyelayo abiri, ari impande zombi z'imibirikira y'izahabu uko ari ibiri, akīkamuramoamavuta asa n'izahabu asobanurwa ate?”

13Arambaza ati “Ariya ntuzi uko asobanurwa?”
Ndamusubizanti “Oya nyagasani.”

14Arambwira ati “Ariya mashami ni ba bantu babiri bejeshejwe amavuta, bahora bahagaze imbere y'Umwami w'isi yose.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>