1Ndongera nuburaamaso, ngiye kubonambona amagare ane aturukahagati y'imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa.
2Ku igare rya mbere hari amafarashi y'amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y'imikara.
3Ku igare rya gatatu hari amafarashi y'imyeru, no ku rya kane hari ay'ibigina y'amabara y'ibitanga.
4Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?”
5Marayika aransubizaati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y'Umwami nyir'isi yose.
6Ririya gare rikururwa n'amafarashi y'imikara rirajya mu gihugu cy'ikasikazi, ay'imyeru yaje ayakurikiye n'ay'amabara y'ibitanga, arajya mu gihugu cy'ikusi.”
7Ay'amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.”Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.
8Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy'ikasikazi, yurūyeumwuka wanjyew'uburakari nari narakariye igihugu cy'ikasikazi.”
9Ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti
10“Akira amaturo y'abo banyagano, Heludayina Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsiuzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni.
11Bazaguhe ifeza n'izahabuuremeamakamba,uyambike Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru.
12Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Doreumuntu witwa Shamiuzumbūra azamera ahantu he, kandi ni weuzubakaurusengero rw'Uwiteka.
13Ni koko ni weuzubakaurusengero rw'Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y'ubwami ategeke, kandi azabaumutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’
14Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azabaurwibutso mu rusengero rw'Uwiteka.
15“Kandi abazaba bari kure bazaza bubakemu rusengero rw'Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugiraumwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”