Zak 7:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w'ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu.

2Ubwo ab'i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n'abagaragu babo ngo baze gusabaUwitekaumugisha,

3bari baje no kuvuganan'abatambyi bo mu nzu y'Uwiteka Nyiringabo n'abahanuzi bati “Mbese nkomeze njye ndira mu kwezi kwa gatanu, nitandukanye nk'uko nabigenzaga muri iyo myaka yose uko ingana?”

4Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

5“Bwira abantu bo mu gihugu bose n'abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyirizaubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n'ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzagaubusa?

6Kandi iyo murya cyangwa iyo munywa, si mwe mwiriraubwanyu kandi mukinywera?

7Mbese ibyo si byo Uwiteka yavugiyemu bahanuzi ba kera, ubwo i Yerusalemu hari hagituwe hakiri amahoro, n'imiduguduyaho ihakikije n'iy'ikusi n'iyo mu bibaya ubwo yari ikirimo abantu?’”

8Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Zekariya rivuga riti

9“Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n'impuhwe.

10Kandi mwe kurenganya abapfakazi n'impfubyi, n'abanyamahanga n'abatindi, ntimukagambanirane mu mitima yanyu.’

11“Ariko banga kumva banteraumugongo, bakipfuka mu matwi ngo batumva.

12Ndetse binangiye imitima imera nk'ubutare, ngo batumva amategeko n'amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishijeumwuka we, ayavugiramu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumyeuburakari bwinshi buturukaku Uwiteka Nyiringabo.

13Maze kuko yaranguruyebakanga kumva, ni ko bizaba, bazarangururanange kumva, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

14ahubwo nzabatatanisha serwakira bajye mu mahanga yose batigeze kumenya. Nuko bahavuye igihugu gisigara ariumwirare, ntihagiraukunda kuhacacyangwa kuhagaruka, kuko igihugu cy'igikundiro bari bagihinduye amatongo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>