1Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
2“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiyei Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiyemfiteuburakari bwinshi.’”
3Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w'ukuri,umusoziw'Uwiteka Nyiringabouzitwa Umusoziwera.”
4Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n'abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z'i Yerusalemu,umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.
5Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuyeabahungu n'abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”
6Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?”Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
7Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy'iburasirazuba no mu cy'iburengerazuba,
8nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by'ukuri, no mu byo gukiranuka.”
9Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n'abahanuzi, bari bahari ku munsiurufatiro rw'inzu y'Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y'urusengero yubakwe.
10Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandiuwinjiraga n'uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw'abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana,umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.
11Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk'uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
12Kuko hazabaho imbuto z'amahoro,umuzabibuuzeraimbuto zawo,ubutakabuzeraumwero wabwo, n'ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.
13Nuko nk'uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y'i Buyudan'iy'i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzabaabahesha b'umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.
14“Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Nk'uko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruzabanyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
15na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n'inzu y'i Buyudaneza, mwitinya.
16Ibyo muzajya mukorani ibi:umuntu wese ajye avuganaiby'ukurina mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z'amahoro muri mu miharuro yanyu.
17Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z'ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’”Ni ko Uwiteka avuga.
18Maze ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
19“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyirizaubusabyo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukiraab'inzu y'i Buyudaiminsi y'umunezero n'iy'ibyishimo n'ibirori byiza cyane. Nuko nimukundeukurin'amahoro.’”
20Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n'abaturagebo mu midugudumyinshi,
21kandi abaturagebo mu muduguduumwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabeUwitekaumugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’Bati ‘Natwe turajyayo.’
22Niukurikoko abantu benshi n'amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusabaumugisha.”
23Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y'indimi zose bafate ikinyita cy'umwambaro w'Umuyudabamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’”