1Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanura ku gihugu cy'i Hadiraki, rigaturizai Damasiko, kuko abantu n'imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso, Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
2no ku b'i Hamati hegeranye na ho, n'ab'i Tiro n'ab'i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.
3Ab'i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk'urundaumukungugu, n'izahabu nziza bakayirunda nk'urunda ibyondo byo mu nzira.
4Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.
5Abanyashikeloni bazabireba batinye, n'ab'i Gaza bazababara cyane, n'aba Ekuroniibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazaburaumwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7
6Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo.
7Nzamukuraamaraso mu kanwa, nzamukuran'ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw'Imana, azaba nk'umutware w'u Buyudakandi Ekuronihazaba nk'Umuyebusi.
8Inzu yanjye nzayigoteshaurugerero ruhangane n'ingaboz'ababisha, kugirango hatagiraunyurahoagenda cyangwa agaruka. Nta muntuurenganyauzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n'amaso yanjye.
9Nezerwa cyane wa mukobwa w'i Siyoni we, rangururawa mukobwa w'i Yerusalemu we, doreumwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufiagendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
10Efurayimu nzahakura amagare, n'i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n'imiheto y'intambara izahashira. Azabwira amahanga iby'amahoro kandiubwami bwe buzahera ku nyanja bugereku yindi, buzahera no ku ruzi bugereno ku mpera y'isi.
11Kandi nawe ku bw'isezerano ryawe rihamywa n'amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.
12Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.
13Kuko mfoye Yuda nk'umuhetona Efurayimu akamuberaumwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b'i Bugiriki, nzakugirainkota y'intwari.
14Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo,umwambi weuzagenda nk'umurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira y'ikusi.
15Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y'imihumetso. Bazanywa basahinde nk'abanywi ba vino, buzurenk'uko inzabya zo ku nkokora z'igicaniro zuzura.
16Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk'ukizaumukumbi w'abantu be, bazamera nk'amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y'igihugu cye.
17Erega kugiraneza kwe ni kwinshi, kandiubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y'umuhamana yo izatera abakobwa kubengerana.